Loading
Loading
Loading
Loading
Loading
Loading
Feel free to check the "Schedule" page on the menu, and find out how to join via Zoom. Jya kuri Menu, urebe ahanditse "Gahunda", kugira ngo ubone uko uzifatanya natwe kuri Zoom.
Feel free to check the "Schedule" page on the menu, and find out how to join via Zoom. Jya kuri Menu, urebe ahanditse "Gahunda", kugira ngo ubone uko uzifatanya natwe kuri Zoom.
July 1, 2022
Kigali, Rwanda
#BaShuWed

Baptiste & Shunemu

    Home | Ahabanza
    FAQs | Ibyo mwibaza

FAQs | Ibyo mwibaza

Niba hari ibindi mwibaza ku birenze ibyo twasobanuye hepfo aha, mwahamagara umuhuzabikorwa w'ubukwe: +250 785 290 887 | 0728 232 390 (WhatsApp) If you have a concern not addressed below, please reach out to our wedding coordinator: +250 785 290 887 | 0728 232 390 (WhatsApp)
Question

Ese gutanga impano biremewe? | Are presents/gifts allowed?

Answer

Yego. Icyakora nta mwanya wihariye uzabaho wo gutanga impano, kuvuga ijambo ugiye kuyitanga cyangwa gufata amafoto mu gihe hatangwa impano. Gusa kuko duha agaciro abifuza gutanga impano hazateganywa ahantu abazanye impano bashobora kuzishyira. Mushobora kubona ubusobanuro burambuye kuri ubu buryo bwo gutanga impano hano: https://bit.ly/3vXQv9r Sure! Please note, however, that the reception won’t have a session for posing for a photo while handing your gift to the bride or the groom. We value the thoughtful friends who will prepare gifts for us. So we have arranged how those gifts will be handled if you bring it to the reception. If you would like to know more about this kind of arrangement, please check this link: https://bit.ly/3vXQv9r

Question

Dufite amafoto twafashe mu bukwe twayashyira he? | How can I share the photos from the wedding?

Answer

Niba mufite amafoto mwafashe mu bukwe, mwakoresha ino link ya Google Photos ubundi mukayashyira muri alubumu twakoze. https://bit.ly/39jI3d2.. Niba mudafite apurikasiyo ya Google Photos, mubanze muyishyiremo. Nibidashoboka, mwakohereza ayo mafoto kuri nomero ya WhatsApp y’abageni: +250 788 546 941 (Umuhungu), +250 787 555 807 (Umukobwa). You can upload your photos to this shared Google Photos Album. You might need to install Google Photos app on your phone as well: https://bit.ly/39jI3d2. If that's not possible, feel free to send to this number: +250 788 546 941 (Groom), +250 787 555 807 (bride).

Question

Ese inzoga zizaba zihari? | Will you servie alcohol?

Answer

Inzoga zizatangwa mu rugero rugereranyije kugira ngo hirindwe igikorwa cyabangamira abandi. Alcoholic drinks will be served moderately in order to minimize irresponsible drinking and its consequences.

Question

Ni ubuhe buryo bwo kwirinda icyorezo cya Covid-19 bwateganyijwe? | What COVID-19 precautions are there?

Answer

Ahazabera ibirori hose hateganyijwe uburyo bwo gukora isuku ihagije. Nanone abazaza mu birori bagomba kuba barikingije icyorezo mu buryo bwuzuye nk'uko biteganywa n'inzego z'ubuzima mu Rwanda. Andi mabwiriza azatangazwa kuri uru rubuga mbere y'uko ubukwe buba hakurikijwe amabwiriza ya Minisiteri y'Ubuzima. All wedding ceremonies will be held in a clean environment. Also the guests will have to be full vaccinated as per the guidelines shared by the healthcare authorities. Updated health information from the Ministry of Health will be posted on this page a few days before the big day.

Question

Kubyina biremewe? | Can we dance?

Answer

Mu gihe cy'ibirori, hazaba harimo indirimbo zibyinitse. Niba ushaka kubyina indirimbo yihariye, wakwandikira nomero yagaragajwe hejuru ubundi ukayisaba. We have put together a playlist for the wedding party. If you have a song of you wish, send a message to the wedding coordinator as indicated above.

Question

Nemerewe kuzana n'undi? | How about the plus one?

Answer

Kubera ko twateganyije abantu runaka batagomba kurenga, niba warahawe ubutumire, usabwa kuza wenyine. Ariko niba ufite umukunzi uzwi n'abantu bose kandi mukaba muri hafi gushyingirwa, biremewe kumuzana. We have a maximum number of guests we can accommodate. Unless otherwise specified, your invitation is meant for one person to attend. But if you are in a serious relationship (got engaged or married), the invite means the plus one is allowed for you.

Question

Tuzambara ibimeze gute? | What's the dressing code?

Answer

Ntawe tuzashyiriraho uburyo budasanzwe bwo kwambara. Gusa bugomba kuba bwiyubashye kandi budakoza isoni cyangwa ngo bubere abandi igisitaza. We don’t have a dressing code for this event. However, your dressing style should not attract unnecessary attention and distract the guests from enjoying the event with the wedding hosts.

Question

Ese biremewe kuzamura ibirahuri no kwifuriza amahirwe abageni? | Can I toast or throw confetti?

Answer

Oya. Uyu muco ukunzwe na benshi uhabanye n'imyizerere y'abageni. Uyu muco ukomoka ku mihango ya kera aho abantu bifurizaga abandi amahirwe masa. Ibi bihabanye na Bibiliya. Mwasoma muri Yesaya 65:11 No. This popular practice is against the beliefs of the wedding hosts. It is connected with superstition which involves invoking good luck, which conflicts with Bible principles.—Isaiah 65:11.

For all the days along the way
About ZolaGuest FAQsOrder statussupport@zola.com1 (408) 657-ZOLA
Start your wedding website© 2025 Zola, Inc. All rights reserved. Accessibility / Privacy / Terms